Vision 2020 FC yegukanye igikombe yari ihataniye n’Impamyabigwi FC

Ikipe ya Vision 2020 FC igizwe n’abayobozi yegukanye igikombe cyatanzwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru, nyuma yo gutsinda ikipe igizwe n’intore z’abanyamakuru izwi nka Impamyabigwi FC ibitego 3-1.

Umukino wahuje Impamyabigwi FC na Vision 2020 FC wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo 2019 guhera i saa 10h30 za mu gitondo kuri Stade ya Kigali. Wateguwe n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abanyamakuru (ARJ).

Ni umukino watangiye abakinnyi n’abafana babanza gufata umunota umwe wo guha icyubahiro umunyamakuru Jerome Rwasa witabye Imana mu kwezi gushize.

Vision 2020 yegukanye iki gikombe nyuma yo kwigaranzura Impamyabigwi FC zari zimaze kwegukana ibikombe bibiri zikurikiranya. Mu bitego bitatu yegukanye harimo bibiri byatsinzwe na Nonde Muhamad ndetse na kimwe cya Theoneste Hakizimana.

Kapiteni w’Impamyabigwi, Jado max ari nawe wazitsindiye igiteko kimwe rukumbi, yavuze ko  banze kwegukana intsinzi inshuro eshatu bikurikiranya kuko byari gutuma irushanwa ritazongera gutegurwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa MHC, Peacemaker Mbungiramihigo, yavuze ko" Uyu mukino ari kimwe mu bikorwa byateguwe mu kwizihiza Icyumweru cyahariwe itangazamakuru kibanziriza Umunsi Nyafurika w'Itangazamakuru uzizihizwa tariki ya 8 Ugushyingo 2019."

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Yusta Kayitesi, we yagaragaje ko bishimira kuba abanyamakuru basanzwe bafatanya n’inzego zitandukanye guteza imbere igihugu bahuriye n’abayobozi mu bikorwa byo kwidagadura nk’iki ndetse asaba ko ubu bufatanye bwaguka.

Ati “ Ubu bufatanye bushobora kurenga no mu kibuga. Muri uyu mwaka abanyamakuru bafunguye ikigega cy’ubufatanye, ntabwo tubasabye ngo nuko mwabatsinze noneho ahubwo kubera ko mu bareberera muri byinshi, nimugera mu mibare yanyu nk’ikipe mu gasanga iyi kipe mufatanya kenshi mukwiye kugira umusanzu mutanga mu kigega cyayo, abanyamakuru bazabishima cyane.”

Icyumweru cyahariwe itangazamakuru kizasozwa ku itariki ya 8 Ugushyingo 2019, ahateganyijwe ibikorwa bitandukanye  byo kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru birimo ibiganiro ku iterambere ry’itangazamakuru no gutanga ibihembo ku banyamakuru, inkuru n’ibiganiro byahize ibindi.

 Amafoto

MUKANEZA Marie Ange

Public Relations and Communication Officer 

Back