Abanyamakuru bunguwe ubumenyi buzatuma barushaho kwimakaza umuco Nyarwanda binyuze mu itangazamakuru

Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) ifatanyije n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC, yahaye abanyamakuru 25 bakorera ibitangazamakuru  bitandukanye mu Rwanda amahugurwa agamije gutuma barushaho kwimakaza indangagaciro z’umuco Nyarwanda n’Ikinyarwanda binyuze mu itangazamakuru.

Aya mahugurwa  yabaye kuva tariki  ya 4-8 Nzeri 2019,  abanyamakuru bayitabiriye bagabanyijwemo amatsinda yerekeje mu turere twa Gicumbi, Bugesera, Huye na Rusizi aho bakoze inkuru zirimo izivuga ku mihango y’ubukwe, imikoreshereze y’Ikinyarwanda mu mashuri no mu buhanzi, indangagaciro zirimo gutabarana, kubaha abakuze  n’ibindi.

Mbere yo kwerekeza aho bagombaga gukorera babanje guhabwa ibiganiro birimo icyagarutse ku Kurwanya urukozasoni mu itangazamakuru, Indangagaciro z’umuco nyarwanda n’uruhare rwazo mu iterambere ry’Igihugu ndetse  n’Imikoreshereze y’ikinyarwanda mu itangazamakuru n’imibanire yacyo n’indimishami .

Dushimirimana Onesphore ukorera ikinyamakuru Isimbi, yavuze ko mbere y’aya mahugurwa inkuru ze nyinshi zabaga zishingiye ku bayobozi,  ariko yasanze ari ngombwa kwigerera mu baturage agakora inkuru zibubakiyeho.

Yagize ati “Icya kabiri, ni ikijyanye no gukoresha ururimi rw'Ikinyarwanda hagendewe ku mabwiriza aherutse guhindurwa  kuko wasangaga ahenshi umuntu atabyitaho, mbese ni ugusubira mu bitabo tukihugura nko kuri twe dusanzwe twandika”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo, yavuze ko ku bufatanye n’Inteko Nyarwanda y’Uririmi n’Umuco ndetse n’abanyamakuru bazakomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo Ikinyarwanda ndetse n’umuco Nyarwanda bisigasirwe.

Mbungiramihigo yagize ati “Igihe mwari mu turere mwakoreragamo, habaye andi mahugurwa yari agenewe abanditsi bakuru n'abayobora ibiganiro aho twunguranye ibitekerezo ku buryo twarushaho kunoza imikoreshereze y'Ikinyarwanda mu itangazamakuru, twizeye ko ubumenyi bungutse nabo bungutse bazabubasangiza.”

Umuyobozi w'ishami ry'umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr Nzabonimpa Jacques, nawe yashimye aba banyamakuru ku bw'inkuru bakoze by'umwihariko izigaruka ku mibanire y'Ikinyarwanda n'indimishami nk'Ikigika, avuga ko aho kugira ngo Abanyarwanda batire amagambo mu ndimi z’amahanga, bazifashisha.

Dr Nzabonimpa kandi yababwiye ko badakwiye kubura uwabaha amakuru ku muco n'ururimi kandi  urwego ahagarariye ruhari, abakozi barwo bakaba biteguye gukorana n’itangazamakuru kugira ngo hatangazwe amakuru y’ukuri kandi yuzuye.

Abanyamakuru bose bitabiriye aya mahugurwa yari abaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’andi yakozwe mu 2018, bahawe ikemezo.

 

Byanditswe na : MUKANEZA Marie Ange

Umukozi ushinzwe imibanire no gutanga amakuru

Umukozi ushinzwe imibanire no gutanga amakuru

Back