Ubushakashatsi

Ubushakashatsi

Kuva ubwo Inama Nkuru y’Itangazamakuru yahabwaga inshingano nshya zo kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru (nk’uko itegeko N ° 03/2013 ryo kuwa 08/02/2013 rigena inshingano, imiterere n’imikorere y’Inama Nkuru y’Itangazamakuru ribivuga)  , Inama Nkuru y’Itangazamakuru yahawe inshingano yo gukora ubushakashatsi buhoraho bufasha kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru. Nta gushidikanya ko abanyamategeko bifuzaga ko hakifashishwa ubushakashatsi nk’imwe mu nkingi igenderwaho kugira ngo harebwe neza intege nke ziri mu itangazamakuru ryo mu Rwanda. MHC rero yiyemeje gukora ubushakashatsi bufasha mu gushyiraho ingamba ziteza imbere itangazamakuru mu Rwanda..

Ubushakashatsi bukorwa cyane cyane bureba ku micungira y’ibitangazamakuru, uburyo bitegura amakuru yo gutangaza, ndetse n’uburyo who bikorera hagira ingaruka ku mikorere yaryo. (Nk’uko bigaragara muri Gahunda y’ibikorwa y’imyaka itanu igamije kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru). Ibivuye muri ubu bushakashatsi bifasha kumenya ahari intege nke n’ibibazo ndetse n’uburyo byashakirwa umuti.NI muri urwo rwego hashyizweho uburyo bw’igipimo cy’imikorere y’itangazamakuru gikorwa buri mwaka (Media Performance Index), hakorwa inyigo ku buryo ishoramari mu itangazamakuru rikura ndetse n’imbogamizi zirimo yakozwe mu 2014.  Nyuma y’ibi, hakozwe imfashanyigisho yerekana uko bakora gahunda y’ibikorwa by’ubucuruzi  ndetse n’imfashanyigisho yifashishwa n’abanditsi bakuru b’ibitangazamakuru.

Na none kandi, n’ubwo itangazamakuru rikeneweho gutera imbere, rinakeneweho kandi gufasha mu iterambere. Inama Nkuru y’Itangazamakuru yiyemeje no kugenzura uburyo itangazamakuru ritara rikanatangaza amakuru mu buryo bunoze kuri politiki, ubukungu, umutekano, imibereho myiza y’abaturage ndetse n’umuco rigafasha rubanda kumva no gusobanukirwa ibibazo biriho byaba iby’imbere mu gihugu ndetse no ku isi muri rusange. Niyo mpamvu Inama Nkuru y’Itangazamakuru igenda isohora raporo ku itangazamakuru n’uburinganire, Itangazamakuru n’amatora, Itangazamakuru na SIDA, Itangazamakuru n’abana, …Bikorwa hifashishijwe ikusanyamakuru rishingiye ku mibare n’isesengura kuri ibyo bibazo binyuranye maze Inama Nkuru y’Itangazamakuru igatanga inama ahagaragaye integer nke hakeneye ubwunganizi bwa Leta, abanyamakuru ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye. Ibyo bikorwa byose bigamije guharanira iterambere ry’itangazamakuru rinatanga amakuru afatika ku ngamba zikenewe gufatwa ku byakorwa mu itangazamakuru n’ibigo bya Leta ndetse n’ibyigenga. 

Raporo z’ubugenzuzi

Itangazamakuru rifite ubushobozi bwo guhindura imyumvire ya rubanda. Ni ingenzi ko ba nyiribigo bamenya ibivugwa ku bigo byabo n’ibikorwa byabo,  ababivuga, igihe bivugirwa, aho bivugirwa , impamvu bivugwa ndetse nuko byavuzwe. , …Ibi ntibifasha gusa kumenye uburyo ikigo runaka kibonwa neza cyangwa nabi imbere y’abakiriya bacyo, binafasha ahubwo gufata ingamba zo kurushaho kunoza serivisi ikigo gitanga.  Kubera iyo mpamvu, Inama Nkuru y’Itangazamakuru yiyemeje gukora ubugenzuzi bw’itangazamakuru igasohora raporo ku buryo buhoraho zerekana uburyo ibigo n’abantu ku giti cyabo babonwa mu itangazamakuru, abafatanyabikorwa babo ndetse na rubanda muri rusange. Inama Nkuru y’Itangazamakuru ikusanya ibyatangajwe n’ibitangazamakuru binyuranye hanyuma ikabisesengura. Muri byo harimo amakuru, ibitekerezo, ibiganiro bicukumbuye, inkuru zisesengura, n’andi makuru yose atangazwa haba mu itangazamakuru ry’amajwi n’amashusho, iry’amajwi ndetse n’iryandika. Nyuma y’isesengura, hatangwa inama ku byakorwa n’abafatanyabikorwa kugira ngo umwuga w’ itangazamakuru urusheho kunozwa.