Iterambere ry'itangazamakuru n'ubunyamwuga
Inama Nkuru y’Itangazamakuru ifite inshingano zo kubaka ubushobozi bw’abayobozi b’ibitangazamakuru, abanditsi bakuru ndetse n’abanyamakuru muri rusange. Izi nshingano zituma MHC iha ubumenyi butandukanye abakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda kugira ngo itangazamakuru rirusheho kuba iry’abanyamwuga kandi rikorere mu bwigenge busesuye.
Ni ngombwa ariko ko tunibutsa ko itangwa ry’amahugurwa n’ubumenyi bunyuranye bisaba ubushobozi haba mu mafaranga ngetse no mu bikoresho. Iyo MHC itabonye ubushobozi buhagije, bigira n’ingaruka ku mahugurwa atandukanye itanga.
Amakuru ku mahugurwa ateganijwe gutangwa agezwa ku bafatanyabikorwa banyuranye maze ibitangazamakuru bigashishikarizwa kwandika bisaba kwemererwa kohereza abazitabira ayo mahugurwa. MHC ntabwo itumira abanyamakuru ku giti cyabo, ahubwo itumira ibitangazamakuru, hanyuma nabyo bikagena abanyamakuru bazitabira ayo mahugurwa.
Ibyo bitangazamakuru, abanditsi bakuru ndetse n’abanyamakuru berekana inyungu ziri mu kwitabiro ayo mahugurwa, batanga impamvu bahisemo amahugurwa aya n’aya. Izo mpamvu zigomba kuba zikubiyemo ibi bikurikira:
• Ibyo bazungukira muri ayo mahugurwa
• Uko bateganye gukoresha ubumenyi bazunguka mu kuzamura ireme ry’umwuga bakora
• Icyo ayo mahugurwa amumariye ku giti cye ndetse n’icyo amariye ikigo akorera, n’umuryango nyarwanda muri rusange
• Uburyo yiteguye gusangira ubumenyi azunguka na bagenzi be bakorana
Nk’uko biri mu nshingano za MHC gutegura amahugurwa agamije kongerera ubushobozi abanyamakuru, nta kiguzi na gito iyi serivisi isaba ku banyamakuru bazahabwa amahugurwa. .
Ibisabwa by’ibanze kugira ngo umuntu yemererwa kujya mu mahugurwa ni ibi bikurukira:
• Ikarita y’umunyamakuru (ni ngombwa)
• Kuba akora umwuga w’itangazamakuru
• Agomba kuba asanzwe azwiho ubunyangamugayo