Inshingano zacu

Inama Nkuru y’Itangazamakuru ni ikigo cyashyizweho n’itegeko Nshinga gishinzwe kongerera ubushobozi itangazamakuru.

Nk’uko itegeko Nº03/2013 ryo kuwa 08/02/2013 ribisaba, Inama Nkuru y’Itangazamakuru ishyiraho kandi ikanashyira mu bikorwa politiki n’ingamba zitandukanye zisha itangazamakuru ryo mu Rwanda n’abanyamakuru muri rusange: 

a) Gusobanukirwa neza imiterere, impamvu n’ingaruka z’impinduka mu mikorere y’itangazamakuru mpuzamahanga bityo bakajyana nazo;

b) Guha abanyamakuru ubumenyi butandukanye bubafasha gushyira mu bikorwa inshingano zabo zo gutangaza amakuru no kwigisha rubanda ;

c) Gukora ubushakashatsi, ubuvugizi ndetse no gushishikariza abafatanyabikorwa kugira ngo impinduka zibaye zigaragare kandi ibikenewe byose bitangwe;