Ijambo ry’ikaze ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa

Nshimishijwe no kubaha ikaze kuri uru rubuga rw’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC). Nk’uko muri buze kubibona, MHC ni ikigo cya Leta gishinzwa kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru. Imiterere yacyo, inshingano ndetse n’imikorere bigenwa n’itegeko Nº 03/2013 ryo kuwa  08/02/2013. 

By’umwihariko, dukora ubuvugizi, dugatangiza ndetse tukanashyira mu bikorwa politiki n’ingamba zigamije guha itangazamakuru ubushobozi bwo kugendana  n’impinduka zigaragara mu itangazamakuru ku rwego mpuzamahanga ndetse no kurishoboza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu ritanga amakuru nyayo, atabogamye kandi ateguye neza.

Uti tubigenza dute? Twifashisha imikoranire n’inzindi nzego zinyuranye kugira ngo tubashe kubona amafaranga n’ibikoresho byifashishwa mu bikorwa by’ubuvugizi, byo gutanga amahugurwa ku banyamakuru ndetse no kubaka ubushobozi muri rusange bw’itangazamakuru. Dukora na none ubushakashatsi ku buryo buhoraho bufasha kumva neza imiterere y’itangazamakuru mu gihugu, tukabona ibikenewe ngo urwego rw’itangazamakuru rutere imbere, ahari ibibazo ndetse n’uburyo byakemurwa.

Ku bufatanye n’inzego zinyuranye mu gihugu, mu karere ndetse n’ibigo mpuzamahanga bifite   inshingano zimwe, Inama Nkuru y’Itangazamakuru ikora n’ibikorwa bigamije guteza imbere indangagaciro ndetse n’umuco nyarwanda mu itangazamakuru. 

Ibikorwa ndetse n’ubushake bya MHC bigamije kubaka ubushobozi bw’abanyamakuru n’ibitangazamakuru ni gihamya ko Leta y’u Rwanda ishishikajwe no kwimakaza itangazamakuru ryigenga kandi ry’ubunyamwuga mu gihugu.

Turizera ko nimusura ibice bitandukanye by’uru rubuga, mubasha kumva neza gahunda zacu zirimo ibikorwa bitandukanye by’amahugurwa, ubuvugizi ndetse n’ubushakashatsi. Ndabashishikariza no gusoma inkuru zinyuranye ndetse na raporo z’ubushakashatsi biri kuri uru rubuga byarekana neza ishusho y’itangazamakuru mu gihugu cyacu.

 

Nongeye kubifuriza ikaze ku rubuga rwa MHC